Umuyobozi mukuru Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Assoc. Prof. Didas Kayihura: "Amahitamo mwagize yo kwiga aya masomo arivugira mu kubaka ibiraro ndetse no gushyiraho ibiganiro ahatari ukumvikana. Muri iyi si igaragaramo kwiyongera kw'amakimbirane, niyo mpamvu imirimo y'abubaka amahoro ikanarwanya amakimbirane ikenewe cyane kurushaho. Mwahisemo kuba abatanga ibisubizo, abafasha abantu gukira ibikomere, kunga ubumwe ndetse no kubaka impinduka.
Ubumenyi n'ubushobozi mwahawe muri iri shuri rikuru rya Polisi binyuze mu mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu gitangwa na Kaminuza y’u Rwanda bibashyira mu mwanya mwiza wo kwimakaza amahoro binyuze mu buhuza no kumvikana, gusesengura amakimbirane no kuyakemura, ubu mufite ubumenyi bwo kuyobora mufite umuhate, ubwenge n’icyerekezo.
0 Comments