APR FC MUBYISHIMO


 Apr fc nyuma yo gutanga ibyishimo byindenga kamere kubafana bayo ubu muri iyi ekipe haravungwamo inkuru shya kandi nziza.

Umutoza mushya muri Apr fc  taliku 16,jun,2025 yamaze gusinya amasezerano muri APR FC 

Ku munsi w’ejo hashize tariki 16 Kamena 2025, nibwo hasohotse amakuru avuga ko Abderrahim Taleb ari we mutoza mushya wa APR FC ariko mu kiganiro n’itangazamakuru Chairman yirinda kubitangaza.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Kamena 2025, nibwo iyi kipe yatangaje kumugaragaro Abderrahim Taleb nk’umutoza wayo mukuru.

Uyu mutoza w’imyaka 61, yatoje amakipe akomeye muri Afurika arimo ikipe ya FAR Rabat, Waydad Casablanca, RSB Berkane, TAS Casablanca ndetse n’izindi.

Abderrahim Taleb biravugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka 2 ndetse niyo urubye aho yanyuze hose ntaho yigeze arenza imyaka 2.

Uyu mutoza aje akurikiye Ronald Ssekiganda byemejwe ko yasinyiye APR FC. Abandi bakinnyi baratangazwa vuba harimo Ombarenga Fitina wakoze ikizamini cy’ubuzima uyu munsi, Bugingo Hakim, Ngabonziza Pacifique, Hakizimana Adolphe ndetse na Iraguha Hadji.

Post a Comment

0 Comments