AMARERERO AJYIYE KUJYA AKINA SHAMPION YAYO

 muryango Bridge of Hope, ku bufatanye na Rising Stars Sports Center bateguye irushanwa rizahuza amarerero yigisha akanatoza umupira w’amaguru mu bana ndetse n’amahugurwa yihariye ku batoza n’abayobozi b’amarerero.

Iri rushanwa ryiswe “Kick for Joy-Christmas Celebration 2025”, rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, rizakabera mu Karere ka Rwamagana.



Itangazo ryasohowe n’abateguye iri rushanwa rivuga ko marerero yifuza kwitabira iri rushanwa asabwa kwiyandikisha guhera tariki ya 1 Nyakanga 2025 kugeza tariki ya 20 Kanama 2025, hakurikijwe ingengabihe n’amabwiriza bizagena iri rushanwa.

Ibyiciro mu myaka bizitabira harimo abahungu n’abakobwa bari hagati y’imyaka irindwi na 13 ndetse n’abakobwa bari munsi y’imyaka 17.

Hazaba kandi amahugurwa yihariye ku batoza n’abayobozi b’amarerero, aho azaba tariki ya 27 Nyakanga, 21 Nzeri na 26 Ukwakira 2025.

Post a Comment

0 Comments