Minisitiri Dr Bizimana yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu biganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku bikorwa bya MINUBUMWE mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko impamvu hashyizweho umwihariko wo gutegura abakoze Jenoside barangije ibihano, ni ukugira ngo babahe inyigisho zibafasha kongera gusubira mu muryango nyarwanda bakabana neza n’abo basanze ndetse n’abarokotse Jenoside.
Ati “Kubera ko abakoze Jenoside harimo abantu usanga batarahindutse bagakomeza kwinangira, kandi ugasanga bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, twasanze bakwiye umwihariko wo kubaha inyigisho zitandukanye zibaherekeza mu gihe cy’amezi atandatu, bakigishwa ku ndangagaciro zikwiriye kubaranga igihe basubiye mu muryango nyarwanda”.
Impamvu aba bagororwa bahabwa umwihariko w’amezi atandatu abenshi baba barinangiye kwirega bagakomeza gutsimbarara, bagakora igihano bahawe bamara kukirangiza bagataha.
Ikindi bafashwa ni ukuganirizwa n’inzobere mu mitekerereze ya muntu kugira ngo babafashe kumenya ibibazo bafite, n’uko batekereza nyuma y’igihe kinini bafunze ndetse bakamenya n’icyo batekereza kubo basanze mu muryango nyarwanda.
0 Comments